17.1 C
Kigali

Umugore narereye umwana yantwariye umugabo none ndashaka umuhungu twakundana tukibanira

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Nitwa Umunyurwa Tinah mfite imyaka 37 nkaba ntuye Kabeza. Muri 2010 nibwo nakoze ubukwe mbukorana n’umusore twakundanaga cyane. Uwo musore dukundana bwa mbere byari muri 2005 ariko bigeze muri 2008 twaje gushwana turatandukana.

Nyuma y’uko dutandukanye uko gutandukana kwansigiye igikomere bitewe n’uko namukundaga cyane bituma ntashaka undi mukunzi ariko we yaje gukundana n’undi mukobwa haciyemo amezi make atera uwo mukobwa inda. Uwo mukobwa agitwite yaje gushwana n’uwo muhungu, gushwana kwabo kuba ibibazo bikomeye baratandukana.

Nyuma yo gutandukana kwabo uwo muhungu yaje kunsaba ko twakundana, antekerereza ibibazo yanyuzemo mu gukundana n’uwo mukobwa numva ko yababaye cyane mugirira impuhwe kandi koko nari nkimukunda ubwo turongera turakundana.

Haciyemo iminsi wa mukobwa yabyaye umwana w’umuhungu arangije avuga ko ntabushobozi buhagije bwo kumurera afite dore ko yari akiri n’umunyeshuri yiga mu mashuri yisumbuye, niyo mpamvu yahise amuzanira se.

Byari ibibazo bikomeye cyane uwo muhungu yahuye nabyo, biramugora cyane kurera uruhinja rukivuka niyo mpamvu yahise ansaba ko namubera umugore nkamufasha kurera urwo ruhinja. Narabyemeye dukora ubukwe turabana dufatanya kurera uwo mwana maze tunemeranya ko tuzaba turetse kubyara undi mwana kugira ngo uwo nguwo abanze akure.

Umugabo wanjye naramukundaga cyane ariko uwo mwana we namukundaga kurushaho, namukundaga nk’umwana wanjye bwite nkamukorera ibishoboka byose nkamwitaho nk’uko umubyeyi yita kumwana yibyariye.

Umwana twaramureze atangira gukura ariko hagati aho nyina w’umwana yaje kubona bourse ya leta ajya kwiga i Burayi. Umwana amaze kugira imyaka 3 twamutangije ishuri ariga noneho amaze kugira imyaka 5 nibwo mama w’umwana yatangiye kujya avugana n’umugabo wanjye ariko njye simbimenye kandi k’umutima wanjye natekerezagako ibyabo byarangiye.

Nyina w’uwo mwana amaze kurangiza amashuri yagarutse kuba inaha, bitewe n’uko yavuganaga n’umugabo wanjye bakanahura, umugabo wanjye yamuhaye uruhushya wo kuzajya aza gusura umwana ariko njye ntabizi.

Igihe kimwe niyicariye mu rugo nibwo nyamugore yaje aranyibwira ambwira ko aje gusura umwana we, ibyo sinari kubyanga naramuretse akajya aza agasura umuhungu we. Ubwo nibwo umwana yamenye ko afite ba nyina babiri, kuko yari aziko ndi mama we noneho anamenya ko afite undi mama twembi akatwita mama nkumva ntacyo bitwaye.

Haciye iminsi mike nibwo natangiye kubona umugabo wanjye atangiye guhinduka, twajya gutera akabariro ntagire ubushake, njye nkakekako ari umunaniro, naho ntibyari umunaniro ahubwo byaterwaga n’uko ntamarangamutima yari akingirira, urukundo yankundaga rwari rwashize. Nyuma gato rero nibwo yaje kumbwira ko agiye kujya kubana na mama w’umwana we. Sinzi uburyo nabikubwira ngo ubyumve ariko niba mubuzima hari ikintu cyambabaje cyane ni icyo ngicyo.

Natekereje ukuntu umugabo wanjye bamutwaye n’ukuntu namukundaga nkumva byo wenda nabyihanganira, ariko kuntwarira umwana byo numvaga ntazabyihanganira. Nararize cyane ngira umubabaro n’agahinda ntigeze ngira kuva navuka, nanubu iyo nibutse ukuntu umugabo wanjye yazinze imyenda ye akazinga n’iyumwana akamufata akamujyana iyo photo ituma mpita ndira.

Byibuze iyo umugabo agenda ariko akansigira umwana wanjye. Umugabo wanjye yagiye tutigeze dutongana, yagiye ntakintu na kimwe twapfuye, nawe ubwo yarimo ansezera yarampobeye ararira cyane ariko umwanzuro wo kunta yari yamaze kuwufata.

Ubu rero ndashaka umuntu twakundana tukibanira akampa ibyishimo nabuze tukabyarana umwana akaziba icyuho uwo bantwaye yansigiye. Uwakumva twahuza yanyandikira inbox. Kanda hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...