17.1 C
Kigali

Uganda : Umupolisi yishe umufasha we

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
Jean Claude
Engineer first, Full-stack App Dev, Sys & DB Admin, Screen Writer & Director, Freemsn, Entrepreneur...A journalist by Passion!
Ku munsi w’ejo nibwo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda hameyekanye inkuru y’umu polisi  wivuganye umuturanyi we  amukekaho kuba yaba aryamana n’umufasha we.
Uyu mupolisi ufite ipeti rya constable witwa George Omara ukorera kuri Station Nkuru ya Polisi muri Lira avugwaho kurasa mu mutwe Muhammad Hassan Ogwal, w’imyaka 38, amusanze mu nzu, yarangiza akarasa mu rukenyerero umugore we, Betty Akao, w’imyaka 28, akamukomeretsa.
Ibi byabereye mu masaha ya saa sita z’ijoro mu Kagali ka Tekulu, mu gace ka Teso, mu Mujyi wa Teso.
Amaze kurasa umugore we, uyu mupolisi yahise asaba bodaboda kumugeza kwa muganga ku Bitaro by’ikitegererezo by’akarere muri Lira, aho arimo kuvurirwa.
 Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikaba ivuga ko uyu mupolisi yahise ata imbunda ye aho yakoreye icyaha kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga akaba yari atarafatwa.
 Umuvugizi wa polisi muri Kyoga y’Amajyaruguru, James Ekaju, yavuze ko uyu mupolisi yari amaze igihe kirekire akekaho Ogwal kugirana ubucuti bwihariye n’umugore we kandi yaratanze inshuro nyinshi imiburo yo kureka uyu mugore.
 Ekaju kaba yagize ati “ Ahagana saa sita z’ijoro mu ijoro ryakeye, Omara, umupolisi ukorera kuri station ya Lira, yagiranye intonganya n’umugore we, Betty Akao yashinjaga kuba mu rukundo n’umuturanyi wabo Ogwal.
Ubwo batangiraga kurwanira mu nzu yabo, yirukankiye (umugore) mu nzu ya Ogwal.” Uyu yakomeje avuga ko Omara yafashe icyuma agakurikira umugore we wari winjiye mu nzu ya Ogwal aho intambara ya batatu yakomereje.
Ati “ Ubwo Omara yari amaze kuneshwa, yasubiye ku nzu ye agarukana imbunda arasa Ogwal amasasu atatu mu mutwe ahita amwica mbere yo kurasa umugore we mu rukenyerero.”
 Uyu yakomeje avuga ko polisi yatoye imbunda ahakorewe icyaha kandi ikirego cy’ubwicanyi cyamaze gushyirwa k’ukekwa.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...