17.1 C
Kigali

Rusizi na nyamasheke ababyeyi bahangayikishijwe n’abasore babaka amafaranga ngo babarongorere abakobwa.

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
sam Kaberahttp://fiesta.rw
UMWANDITSI W'INKURU. Sam Kabera ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Mata 2020. Email: kabera@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 788235083, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Migeprof yatangaje ko igiye gukora isesengura ku ngeso zibangamiye umuco nyarwanda zimaze iminsi zivugwa mu turere two mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aho abakobwa basabwa amafaranga n’abasore kugira ngo bashyingiranwe.

Ni ingeso zimaze igihe zivugwa mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Ngororero, aho bavuga ko umukobwa udafite amafaranga ahonga umusore bimugora kubona umugabo.

Ubwo yasubizaga ibibazo birebana n’umuryango byagaragajwe n’Abadepite bo muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, Minisitiri wa Migeprof Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko zimwe mu mpamvu zigaragazwa muri utu duce ziterwa no kwigana umuco wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yanavuze ko ari bamwe mu bahungu babikora bashaka kurya imitungo y’abakobwa, bashingiye ku kuba hari abakobwa banga ko bagumirwa bagahitamo kwishyura.

Muri Gicurasi uyu mwaka humvikanye inkuru ivuga bamwe mu babyeyi batandukanye bo mu Karere ka Nyamasheke, bavuze ko batewe agahinda no kuba abakobwa babo babasaba amafaranga yo guha abasore ngo babarongore ndetse ngo hakaba hari n’abasore badatinya kwibonanira n’ababyeyi ngo bayabake.

Umubyeyi witwa Nyiranzoga Anastasie wo mu murenge wa Nyabitekeri yavuze ko byamubayeho inshuro eshatu zose, akabura amafaranga yo guha abasore none abakobwa be bakaba barabyariye mu rugo undi umwe akaba yarahise ajya gushaka muri Uganda.Ati

“Yaraje arasaba mumuhera n’ubuntu baranasezerana mu kwa Gatandatu umwaka washize, ndategereza ndaheba, ntibashyingirwa. Banyaka amafaranga ibihumbi Magana atatu turayabura, twarategereje turaheba.”

Akomeza agira ati

“Umukobwa wanjye yahise ajya muri Uganda. Byapfuye kubera ko nabuze amafaranga, ariko n’iyo nyagira ntayo nari kumuha. Hari abayatanga, mujye mudusabira rwose, bamaze kuyansaba ku bakobwa batatu bose none babyariye mu rugo, birababaje.”

Minisitiri Bayisenge yavuze ko bateganya gukora isesengura ryihuse kuri izi mpamvu zitangwa na bamwe mu baturage bo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Ngororero, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikemura.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...