18.2 C
Kigali

Rulindo : Ku ishuri rya EP Rukore, inzovu ziraharwanira ibyatsi bikahababarira.

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
sam Kaberahttp://fiesta.rw
UMWANDITSI W'INKURU. Sam Kabera ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Mata 2020. Email: kabera@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 788235083, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

Mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Tumba,Akagari ka Barari ku ishuri rya EP Rukore haravugwa ibibazo hagati y´ubuyobozi bw´ikigo n´abarimu,aho abarimu bashinja umuyobozi w´ikigo Uwimana Theoneste itonesha rigamije gusumbanisha abarimu ndetse bakanavugako ababwira amagambo abakomeretsa buri gihe iyo bari kumwe.

Iki kibazo cy´aba barimu cyageze mu itangazamakuru mu cyumweru gishize ubwo bamwe mu barezi batabazaga bavugako ibirimo kubakorerwa babona bidakwiriye mu mwuga w´uburezi bituma tuvugana n´abahakoze n´abakihakora bagenda bavuga uko umwuka w´íri shuri uba umeze ndetse banavugako bagiye bahakurwa n´amatiku akunda kugaragara kuri iri shuri.

Twaganiriye n´umwarimu witwa Kamali Alphonse (izina ryahinduwe) ,wahakoze akahava avugako yagiranye ikibazo n´umuyobozi w´ikigo biturutse mu gushwanira mu mafaranga y´imikino ibi avugako aribyo byatumye ava kuri iki kigo by´ikubagahu ati “Nasabye kuhava kuko nabonaga kuhaguma bizaba ibi bazo yari asigaye ambwirako azanyirukanisha”.

Ibyavuzwe n´uyu mwarimu twanze kubiha agaciro kuko umuntu wavuye ahantu adashobora kuhavuga neza, tuvugana n´abandi barimu bakihakorera kugeza magingo aya umwe muribo utifujeko twashyira ahagaragara imyirondoro ye kubw´impamvu z´umutekano we yagize ati

“ Turabangamiwe mu kigo kuva uwatuyoboraga yitaba Imana hakaza uyu,nta mahoro twigeze tugira,ibaze kubona dufite ababyeyi bagize ibibazo byo gukuramo inda,abandi bararwaye birazwi ariko ugasanga ibyo byose ntibihabwa agaciro,ahubwo ugasanga umuyobozi buri gihe atubwira ko utazabyifashamo ngo ave kuri iki kigo araza kubimukorera dukorana ubwoba”.

Mu butumwa butandukanye bwagiye bucicikana bivugwako bwanditswe n´umuyobozi w´ikigo bumwe muribwo bwagiraga buti

”…igihe nihanganiye kirahagije,igihe kirageze ngo ubuyobozi bunkuriye bumfashe kugabanya abarwayi bamvangiremo abazima.Imyanzuro muzabona muzayakire ntako ntabagize! …”.

Ubundi butumwa bugira buti”

Mwiriwe neza mwese! Ndababwira mbabaye ko maze kurambirwa imyitwarire ya bamwe muri mwe batazi …uwumva arambiwe kuba I Rukore ambwire mufashe ajye aho yifuza,utarabikora nzabimukorera kandi uko bizashoboka…”.

Ubu butumwa bwatumye tuvugana n´umuyobozi w´ikigo ngo tumenye koko niba ariwe wabwanditse agira ati “ Ubwo butumwa ntago nigeze mbwandika barambeshyera ikindi kandi abarimu banjye bose tubanye neza ntakibazo kiri mu kigo nyobora “ n´aho ku kibazo cy´umwarimu twagiranye ikibazo bikamuviramo no kuhava yagize ati” Uriya mwarimu (avuga uwahoze ahakora twahaye izina rya Kamali Alphonse) ni igisambo n´ubu ari mu rubanza yibye amabati ya mwene nyina,yagiye ahunze ideni…”, yakomeje avugako yagiye kubera ibibazo bye bwite afite.

Ku ruhande rw´uyu muyobozi we abonako ibi ngo bigamije kwanduza isura ye nk`umuyobozi ati “Ibi bikorwa n´abagabo b´abarimu bafite impamyabushobozi zo kuba bayobora ibigo bakaba bagamije kwica izina ryanjye”. Hakaba hari amakuru avugako uyu muyobozi ari mu bantu bari gushyirwa mu majwi y´abazahabwa ishimwe bakayobora ibigo by´amashuri yisumbuye.

Ibi imboni z´ikinyamakuru muri kano karere ka Rulindo zivugako byaba ari agahoma munwa kubona abana b´u Rwandababa barererwa mu mwuka umeze kuriya, bakavugako ibi byagira ingaruka mbi ku burezi bw´u Rwanda.

Ku ruhande rw´buyobozi bw´umurenge wa Tumba, Gitifu w´agateganyo wa Tumba Manirakiza Jean Bosco avugako ikibazo bakimenye batangiye ku gikurikirana bazanasubirayo ku wa Gatatu, mu nkuru yacu itaha tukazabagezaho uko iki kibazo kizaba cyakemuwe.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...