17.1 C
Kigali

Rulindo:  Imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe.

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
sam Kaberahttp://fiesta.rw
UMWANDITSI W'INKURU. Sam Kabera ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Mata 2020. Email: kabera@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 788235083, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

Mu gihe u Rwanda n’abanyarwanda bakiri mu minsi 100 yahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, habaho ibikorwa bitandukanye birimo ibigamije gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ni muri urwo rwego,mu Karere ka Rulindo mu mpera z’icyumweru dusoje habaye igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge itandukanye igize aka  karere cyakozwe n’ingaga zombi (abagore n’urubyiruko) zishamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi, kikaba cyabereye mu Mirenge yose igize Akarere ka Rulindo.

Mu byatanzwe hakaba harimo ibikoresho by’isuku,ibiribwa, ibiryamirwa ndetse hanatanzwe n’ibikoresho bitanga urumuri byifashishije imirasire y’izuba ku miryango yari isanzwe idafite amashanyarazi, ingano y’ibyatanzwe byose ikaba ingana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba Miliyoni 2.

Rose (umukenyero utukura ) n’itsinda arangaje imbere i Bubangu

Uwamariya Aloysia , umukecuru utuye mu Kagari ka Mvuzo mu murenge wa Murambi, aganira na fiesta250.com yagize ati

“Uko mumbona mfite ibyishimo natewe no kubona abantu baza kunsura bakanzanira ibintu byinshi bitandukanye byo kumfasha none nkaba ndinogucana amashanyarazi nari nsanzwe mba mukizima”.

Uyu mukecuru yakomeje ashimira cyane ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ati

“ Ndashimira FPR Inkotanyi  yo yahagaritse Jenoside mu Rwanda, abanyarwanda bakongera kubana neza”.

Ibi bikaba byashimangiwe n’uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Murambi Nzamurambaho Frederick wagize ati

“ Ibi bikorwa biba biri gukorwa ni zimwe mu ntego umuryango uba wariyemeje gukora harimo imibereho myiza y’abaturage, ni muri urwo rwego rero ibikorwa nk’ibi biba birimo gukorwa”.

Barimo berekeza mu rugo aho bagiye kuremera bafite uduseke

Iki gikorwa kikaba kitabiriwe n’abayobozi bo ku karere ka Rulindo barimo Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza Gasanganwa Marie Claire, Sibomana Erineste PMM w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere,Umuyobozi wa Ibuka mu karere Murebwayire Alphonsine, Uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, Mukasibomana Marie Rose ndetse n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Imaniriho Julie.

 

Uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, Mukasibomana Marie Rose niwe ufite ijambo

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...