21.7 C
Kigali

Nyuma y’uko hatangajwe amakuru ko umwana witwa Nishimwe yiyahuye, ukuri kwashyizwe hanze n’uwamwishe yamenyekanye

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
Nazareth Virginiehttp://fiesta.rw
Nazareth Virginie ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeri 2020. Email: nazareth@fiesta250.com

Umwana witwa Nishimwe Francine wo mu Karere ka Karongi, mu minsi yashize ku itariki ya 5 ugushyingo nibwo inkuru mbi yatangajwe, ivuga ko uyu mwana w’umukobwa Nishimwe yitabye Imana mu buryo butunguranye kandi budasobanutse.

Nyuma y’uko amakuru amenyekanye ko Nishimwe Francine yitabye Imana, Abantu benshi batangiye gutangaza ibyo bakeka byaba byaramuhitanye, gusa amakuru atugeraho yatanzwe na nyina umubyara, avuga ko uyu mwana we atiyahuye ahubwo yishwe n’umuntu wa hafi wari wanabanjije kumenya ko Nishimwe ari mu rugo wenyine.

Nkuko umubyeyi wa Nyakwigendera abitangaza, avuga ko umwana we yishwe n’abantu, ndetse ikimubabaza kurusha ibindi ngo n’uko abo bamwishe babanje no kumusambanya, ngo kuko basanze yambaye ubusa.

Mu magambo umubyeyi wa Nishimwe yavuze yaragize ati:

Hari kuwa kane ubwo nirirwanaga n’umwana wange dukora imirimo ya hano mu rugo. Ubwo byageraga mu masaha ya saa saba, namubwiye ko ngiye kureba nyirakuru ariwe mama umbyara, gusa nkumva umutima uri kundya cyane sinamenya impamvu.

Nagarutse mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ngeze ku rugo nsanga inzu ifunze ndakomanga mbura umuntu. Nakomeje kumuhamagara kuri telefoni nkumva ntayitaba ndetse nanafungura urugi rukanga. Twakomeje kugerageza byanze burundu dushaka umuntu wo kwica urugi, tugeze mu nzu dusanga Nishimwe yapfuye”.

Nyina wa Nishimwe akomeza avuga ko umwana we yishwe ndetse akicwa n’abantu ba hafi basanzwe bahazi. Nyina w’umwana kandi avuga ko uyu mwana we yishwe amaze no gusambanywa ngo kuko bamusanze yambaye ubusa.

Nyina w’umwana kandi avuga ko ikintu kimubabaza cyane ari ukuntu abamwishe babanjije kumusambanya , barangiza bakanamushyira bibiriya mu kwaha. Nyina w’umwana yakomeje asaba abayobozi kuba bamufasha bagakomeza gukora iperereza  hakazamenywa umuntu wishe uyu mwana, ndetse bakanamugaragaza mu ruhame.

Ikindi ngo abakomeza kuvuga ko yaba yiyahuye ngo kubera atwite, ni ibihuha bikomeye, ngo ndetse n’abandi bavuga ko ari uko igisirikare cyari cyaranze kumwakira ngo arwaye ise, nabyo ni ibinyoma kuko ntaho bihuriye n’uburyo umwana yapfuyemo.

Kugeza ubu inzego zibishinzwe riracyari gukora iperereza ku bijyanye n’urupfu rwa Nishimwe Francine, ngo hatangazwe neza icyaba cyaramwishe.

Nishimwe Francine yitabye Imana

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...