21.7 C
Kigali

Mu mwambaro udasanzwe, Abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Africa Calabar biyerekanye imbere y’akanama nkemurampaka

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
Euphrasie NYISHIMIREhttp://fiesta.rw
Euphrasie Nyishimire is a Journalist at fiesta250.com where she writes on different various news reports such as Entertainment,Technology,Education, Health Culture and others. She started her career in 2017. For more details please contact her via euphrasie2020@gmail.com

Kuri uyu wambere  25 Ukwakira 2020 muri  Hotel Villa Portofino,  nibwo hatoranyijwe abakobwa batanu  bagiye gukomeza guhatana ngo hazavemo umwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020 izabera muri Nigeria mu mpera z’uyu mwaka.

Aba harimo Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2019,Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda 2019 ndetse na Hari harimo kandi Kirezi Rutaremara Brune na Uwase Aisha nabo bari muri 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda mu 2020.

Undi mukobwa wabashije gutsinda muri iri jonjora rya Miss Africa Calabar hashakishwa uzahagararira u Rwanda, ni uwitwa Gacukuzi Belyse usanzwe ari umunyamideli.

Aba batanu nibo bakobwa batoranyijwe mu bakobwa umunani bashakishwagamo uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa,bazavanwamo batatu nabo bazavamo umwe uzahagararira u Rwanda.

Ubusanzwe abanyarwandakazi bajyaga birabira iri rushanwa  nta buryo bwajyaga buba  buzwi bwo gutoranya, ahubwo bavuganaga n’abategura irushanwa bakajyayo badahatanye nk’uko bigiye kugenda ubu.

Si ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ry’ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.

Yitabiriye iri rushanwa asimburayo Irebe Natacha wari wahagarariye u Rwanda mu 2018 agataha nta gihembo ahawe.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’umunya-Kenya, Irene Ng’endo Mukii, ufite ikamba rya Miss Africa Calabar mu 2019 ndetse na Femi Oyelade, uri mu bategura iri rushanwa no gukurikirana uko riri kugenda mu bihugu bitandukanye . Mu banyarwada hari harimo  Christelle Kabagire uzwi mu mideli no mu itangazamakuru, Ange K. Umulisa wari umugore wa DJ Pius akaba n’Umushyushyarugamba mu birori bitandukanye n’Umuyobozi wa Sosiyete ya Safirun itegura iri rushanwa mu Rwanda witwa Tony B. Adesina .

Kimwe mu byasabwaga ku mukobwa ushaka kuryitabira harimo kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 27, gutanga amafoto atatu ya kinyamwuga arimo ay’ikanzu ndende n’ayo mu mwambaro wo kogana uzwi nka bikini ndetse afite uburebure butari munsi ya metero 1,70.

Umukobwa yasabwaga kandi gutanga pasiporo ye mpuzamahanga, icyemezo kigaragaza ko yarangije amashuri yisumbuye cyangwa se kaminuza bitewe n’icyo afite.

Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria. Mu mwaka ushize, ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa wegukana iri rushanwa ahabwa 35000$ (agera kuri miliyoni 34 Frw) ndetse n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford SUV.

Uyu mwambaro udasanzwe mu Rwanda ni umwe muyo aba bakobwa bakoresheje biyerekana

Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2019 yakomeje irushanwa

Uwase Aisha

Murebwayire umwe muri 5 babonye itike yo gukomeza

Murebwayire Irene yiyerekana

Mu bakobwa 8 hogomba kuvamo umwe gusa uhagararira u Rwanda

Mu bakobwa 8 hatoranyijwemo 5

Kirezi Rutaremara Brune

Kirezi Rutaremara Brune witabiriye Miss Rwanda uyu mwaka nawe yabonye itike yo gukomeze irushanwa

Gacukuzi Belyse umwe muri 5 bakomeje mu irushanwa

Femi Oyelade, uri mu bategura iri rushanwa no gukurikirana uko riri kugenda mu bihugu bitandukanye hagati ya Umwiza Phionah na Umutesi Denise babaye ibisonga bya Miss Rwanda 2020

Abakobwa bose biyerekanaga muri bikini

Abakobwa biyerekanye bambaye Bikini

Aba bakobwa biyerekanye mu myambaro itandukanye

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...