17.1 C
Kigali

Miss Rwanda 2021: Abategura irushanwa basabye imbabazi Abanyarwanda kumakosa yabaye ejo hashize

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwasabye imbabazi nyuma yo kotswa igitutu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’umuteguro w’uduseke ducuritse bifite igisobanuro kitari cyiza mu muco nyarwanda.

Ku wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare 2021 nibwo hatangajwe abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Ni igikorwa cyatambutse kuri televiziyo ya KC2 no ku mbuga nkoranyambaga mu rwego kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu miteguro yagaragaye ahatangarijwe abakobwa batsinze hagaragayemo uduseke twubitse n’imitemeri iretse ku ruhande.

Ni ibintu byagawe bikomeye na benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko ibyakozwe n’abateguye aha ahantu atari iby’ i Rwanda. Ntaho byabaye ko agaseke gategurwa kubitse cyangwa se kadapfundikiye.

Nkuranga Alphonse yagize ati “ Byaba uduseke cyangwa inkangara birapfundikirwa. Bipfundurwa igihe bakuramo ibyo bakeneye, bibitsemo kandi bakongera bagapfundikira. Agaseke kagucika ukamena bikaba ari ibyago. None mwe mweruye murakubika mutumurikira ba Nyampinga.”

Undi witwa Rwamucyo Nsengimana ati “ Uwakoze uyu muteguro ndamugaye mu Rwanda,iwacu i Rwanda Igiseke gihora cyuzuye amahore ,kucyubika kiba cyamennye Ni uko umutemeri wacyo muwushyira iruhande?Oya rwose musigeho kirazira”

Umupfumu Rutangarwamaboko nawe yunzemo avuga ko bakoze amahano bubika igiseke.
Ati “Mutumye nongera kuvuga kuri ibi bya #MissRwanda kandi narabizeyutse. Intabaza iteka irira ku Muziro.Ubusanzwe Agaseke karenguriza ku Ibanga rihishe ry’Ubuzima,Iby’Umutima. Ariko rero ikirangaye cyangwa cyubitse muba mwigaragaje uko muri, ko iby’agaciro byagateshejwe kandi ko ntakarimo.”

Nyuma yo kubona ibi bitekerezo byose abategura irushanwa rya Miss Rwanda banditse ubutumwa bisegura kuri aya makosa yabayeho.

Itangazo rigira riti “Ibyagaragaye ko bitagenze neza bijyanye n’umuteguro (decoration) mu gutangaza abakobwa batsinze amajonjora y’ibanze muri  Miss Rwanda 2021 bizakosorwa ubutaha. Turabashimira ku bitekerezo byiza mukomeza kuduha.“

Si ubwa mbere muri iri rushanwa hagaragayemo amakosa ahabanye n’umuco nyarwanda kandi uri mu byo rishyize imbere.

Mu mwaka wa 2018 bashyize hanze amafoto abakobwa bari mu mwiherero bari gukamira mu tudobo ubundi twakorewe kubikwamo isabune y’ifu nabwo byamaganirwa kure na benshi.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...