17.1 C
Kigali

Kwibuka 26: Ibyo wa menya k’ubuzima bwa Rugamba wishwe hamwe n’umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
Jean Claude
Engineer first, Full-stack App Dev, Sys & DB Admin, Screen Writer & Director, Freemsn, Entrepreneur...A journalist by Passion!

Umwanditsi w’ibitabo, umuririmbyi Umusizi, benshi bamufata nk’umuhanuzi, Rugamba Sipiriyani wibukwa ku nshuro ya 26, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, ibihangano bye bikaba ari umurage ukomeye yasigiye Abanyarwanda n’ubu bigikoreshwa umunsi ku munsi.

Rugamba yavukiye mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka wa 1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, i Burundi ndetse no mu Bubiligi aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Rugamba yaje gukunda umukobwa witwa Mukangiro Saverina, akaba yaramuhimbiye imitoma myinshi amurata imico n’uburanga. Uretse ko uyu mukobwa yaje kwicwa aroshywe mu mazi mu mwaka wa 1963, ibi byaramubabaje cyane kubyakira biranamugora, ariko aza kwishumbusha undi witwaga Mukansanga Daforoza [wari nyina wabo wa Saverina bakundanye bwa mbere].

Ni kuri izo nshuti ze ebyiri Rugamba yatangiriyeho guhimba ibisigo, twavugamo ’Amibukiro’, ’Cyuzuzo’ n’ibindi byinshi. Nyuma Rugamba yaje gushakana na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944) mu mwaka wa 1965.

Uyu muhanzi kandi yanashinze Itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Imana ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rikiriho.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu buhanzi bwe.

Mu byaranze Rugamba Sipiriyani harimo gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.

Rugamba Yapfanye n’umugore we n’abana be 6 muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Rugamba yapfuye azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10. Muri Jenoside bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane.

Ubu Rugamba yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwacu rwubakwa. Afatwa kandi nk’umutagatifu dore ko kiliziya Gatolika iheruka kumusabira gushyirwa mu rwego rw’abahire ikiciro kibanziriza kugirwa umutagatifu.

Rugamba Cyprien yishwe kuwa 7 Mata 1994, ariko abo mu muryango we bamwibuka by’umwihariko kuwa 15 Kanama , umunsi Rugamba yahisemo mbere y’uko yitaba Imana. Abo mu muryango we bavuga ko yasabye ko igihe yazaba yaratabarutse yazajya yibukwa ku munsi w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.

Rugamba n’umugore we Mukansanga Daforoza

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-
- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...