21.7 C
Kigali

Kuki Hon. Bamporiki atangiye gushimagiza Oda Paccy? Ese koko icyatumye yamburwa ubutore cyavuyeho?

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
Jean Claude
Engineer first, Full-stack App Dev, Sys & DB Admin, Screen Writer & Director, Freemsn, Entrepreneur...A journalist by Passion!

Hon.Bamporiki Edouard n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kuri ubu aratangaza ko umuhanzikazi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] abona ko yahindutse nyuma y’imyaka igera kuri ibiri amwambuye ubutore, bigateza impagarara mu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi.

Tariki 24 Ukwakira 2018, ni bwo Bamporiki wari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, yasohoye itangazo ryambura ubutore Oda Paccy, aho yagize ati:

“Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore”.

Hon.Bamporiki Edouard umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Oda Paccy yabwiye itangazamakuru  ko ifoto imugaragaza yikinze ikoma yatumye yamburwa ubutore, yayifotowe agira ngo atange ubutumwa bwamagana abakoresha ibiyobyabwenge ndetse anagaragaza ububi bwabyo.

Icyo gihe yagize ati :

“Iyi foto ijya gukorwa yakozwe kugira igaragaze uburyo iyo umuntu yanyweye ibyatsi bishobora kumukoresha ibidakorwa ariyo mpamvu nakoresheje umukobwa wambaye ubusa nk’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge… hahandi wifotoza ifoto mu gitondo wayibona ukibaza niba ari wowe wayifotoje.”

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nzeri 2020, Bamporiki, yatangaje ko Oda Paccy ari umukobwa mwiza, kandi ko yahindutse nyuma y’igihe gishize amwambuwe ubutore.

Ati “…Ariko ukira aho, buriya nagize nabi ?. Ni uko abanyamakuru muba mudashaka kubazwa…Paccy ni umukobwa mwiza, ese wowe ubona ataragororotse, ukurikije uko yari aje?”.

Hon. Bamporiki yavuze ko kwamburwa ubutore kwa Oda Paccy, byamuhaye kuvugwa cyane ndetse indirimbo ye ‘Ibyatsi’ yarimo yitegura gusohora, yarebwe na benshi kuva icyo gihe.

Yagize ati “…Buriya igihangano cye kikigisohoka, buriya tukimara kukivuga abantu bagasakuza, buriya nawe afite ibyo yakosoyeho…Hari igihe nyine umuntu atekereza ati ‘ese abantu ndabakura he? Akabategera ku cyo batamutekerezagaho, akababona da, bakazakureba ko niba ari aho ageze.”

Uyu muyobozi yavuze ko umuhanzi ashobora gutekereza ko azimye, bigatuma aca undi muvuno abantu nabo bagahururira kumureba, ariko nyamara atesha agaciro umuco w’u Rwanda.

Nyuma y’uko Oda Paccy yambuwe ubutore, abarimo Depite Frank Habineza, icyo gihe bavuze ko Oda Paccy nta cyaha yakoze.

Ati “Umuraperi Uzamberumwana Oda Paccy, nta cyaha yakoze, ni ikosa gusa kandi nta mpamvu yo gukomeza kumuhutaza yamaganwa. Ntibikwiye ko afatirwa ibindi bihano birenze ibyo kumukura mu ntore. Abasaba ko ibihangano bye bihagarikwa natwe tubasabye kudakomeza.”

Oda Paccy ni kizigenza mu bakobwa b’abanyamuziki bavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ntakunze kuvuga byinshi, iyo avuze itangazamakuru rityaza ikaramu. 2017 yasize Oda Paccy ari iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga ubwo yambaraga ubusa akitera ikoma.

Ni intero yateye yikirizwa na benshi: ibyamamare, abanyamakuru n’abandi bashakishaga ahari amakoma n’intoki barifotoza basangiza ababakurikirana karahava!

Bamporiki ati: Paccy ni umukobwa mwiza, ese wowe ubona ataragororotse, ukurikije uko yari aje?

Iyifoto ngo yarifite ubutumwa bwo kwamagana abakoresha ibiyobyabwenge ndetse Inagaragaza ububi bwabyo

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...