17.1 C
Kigali

Komeza gushyigikira umuhanzi ukunda, mu irushanwa Fiesta New Talent Show Awards, rigeze ahakomeye

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
Nazareth Virginiehttp://fiesta.rw
Nazareth Virginie ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeri 2020. Email: nazareth@fiesta250.com

Hari benshi usanga bafite impano zitandukanye, gusa ariko kubw’ubushobozi bucye ugasanga ntago izo mpano zabo babashije kuzigaragaza ngo bashyigikirwe uko bikwiye.

Byagiye bigaragara ko hari abahanzi benshi bagenda babona amahirwe yo kwerekana impano zabo, bityo ugasanga koko ni umuhanzi wari ukeneye gufashwa kugira ngo agaragaze ubuhanga bwe.

Aho usanga nyuma y’uko uwo muhanzi afashijwe akazamura impano ye, nawe abashije kwigaragaza neza bityo n’uwamufashije bigatuma abona ko atakoreye ubusa.

Ibi twabivugira ko hari abahanzi bamenyekanye hano mu Rwanda ndetse bamaze no kubaka izina ku buryo bugaragara kandi barazamutse muri ubwo buryo bwo gufashwa. Muri abo bahanzi twavuga nka Marina kuri ubu uri gukorera muri The mane records, ndetse n’abandi batandukanye.

Ikinyamakuru Fiesta250.com cyabazaniye amahirwe ku bahanzi bakizamuka, kugira ngo babashe kugaragaza impano zabo maze uwahize abandi abe yabasha kubona ubufasha bwamufasha mu kuzamura impano ye.

Fiesta250.com kandi yifuza ko buri nyuma y’amezi atatu yajya ibagarurira iri rushanwa mu rwego rwo gufasha abahanzi bafite impano kandi badafite ubushobozi bwo guhita bazijyana mu nzu zitunganya umuziki ngo zihite zimenyekana.

Ku itariki ya 05 ugushyingo 2020, nibwo ikiciro cya mbere cy’aya marushanwa cyatangiraga. Aho buri muhanzi wese wifuzaga kuza muri aya marushanwa yahawe umwanya wo kwiyandikisha.

Nyuma y’uko biyandikishije rero abagaragaje ibyasabwaga byose n’ubuyobozi bwateguye iki gikorwa, barafashwe ndetse basabwa gutanga ama videwo baririmba indirimbo bashaka mu rwego rwo kugira ngo bagaragaze ubuhanga bwabo.

Ku munsi wo kuwa 2 tariki ya17 ugushyingo I saa sita zijoro, nibwo ikiciro cya mbere cyari icyo kwiyandikisha cyarangiye, bityo ku munsi wakurikiyeho tariki ya 18 ugushyingo abahanzi bose babifashijwemo n’inshuti zabo batangiye gutorwa, aho akaba hari mu kiciro cya kabiri aricyo cyo gutora umuhanzi ubona abishoboye.

Mu mpera z’uku kwezi kw’ugushyingo nibwo tuzamenyeshwa ibindi bizakurikiraho, birimo nko gusoza icyiciro cya kabiri cyo gutora, guha abahanzi bose amahirwe yo kwigaragaza imbere y’akanama nkemurampaka, ndetse no kuzatoranyamo abahanzi batatu bazahabwa ibihembo byabo bizabafasha mu gukomeza kwagura impano zabo.

Kuri ubu dufite urutonde rw’abahahanzi bari muri aya marushanwa, akaba ari aha buri muntu wese wumva wifuza kubona abahanzi bafite impano bakomeza kwiyongera mu ruhando rwa muzika nyarwanda, gufasha umuhanzi abona yazavamo umuhanzi ukomeye mu gihe kizaza, amushyigikira akamuha amajwi ye bityo bikamufasha kubona amahirwe yo gutsinda iri rushanwa.

Dore urutonde rw’abahanzi bose bari mu irushanwa

1.Ishimwe Fiona

2.Rutinywa Fiston

3.Zitoni Christian

4.Rugwiro Serge

5.Umuduri Boys

6.Hirwa Herve Patrick

7.Jesus Marie Joseph

8.Dushimimana Farouk

9.Byiringiro Deo

10.Mahirwe Sixbert

11.Bihibindi Yves

12.T –Wagg

13.Ishimwe Deborah

14.Bahizi Heritier

15.Abarashi b’I Rwanda

16.Umutesi Solange

17.Acapella Thunder

18.Dushimirimana Fabrice

19.Ric Shema

20.Rugamba Claude

21.Muvunyi Christian

Aba nibo bahanzi bari mu irushanwa ryateguwe na Fiesta250.com rikaba rigamije gufasha abahanzi bafite impano ariko bakaba badafite ubushobozi buhagije bwo kuba bahita bazigaragaza.

 

 

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...