21.7 C
Kigali

Gatsibo: Ikigo cy´íshuri cyafunzwe bitewe n´imyigaragambyo.

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
sam Kaberahttp://fiesta.rw
UMWANDITSI W'INKURU. Sam Kabera ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Mata 2020. Email: kabera@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 788235083, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

Nyuma y’uko abanyeshuri biga mu kigo cy’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi(Gakoni Adventist college), giherereye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi, bakoze imyigaragambyo, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwagize icyo bubivugaho.

Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko iyi myigaragambyo yabaye ku wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, itewe n’uko hari umwe mu banyeshuri baturutse mu nkambi ya Nyabiheke wirukanwe, bigatuma abandi baturukanyeyo bigaragambya, ndetse bangiza byinshi birimo ibikoresho by’ikigo. Amakuru kandi avuga ko imyigaragambyo yafashe indi ntera kuri uyu  wambere tariki ya 08 Gashyantare 2021.

Nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabitangaje , ngo ayo makuru y’uko hari abanyeshuri bigaragambije ni ukuri. Avuga ko byatewe n’uko hari umwe mu banyeshuri baturutse mu nkambi ya Nyabiheke wari wirukanwe mu kigo kubera amakosa yakoze, ariko akanga gusohoka ahubwo agasaba bagenzi be ko bamurwanirira ntiyirukanwe.

Yagize ati” imyigaragambyo yo yabaye mu kigo cya Gakoni Adventist College, yatewe nuko hari umunyeshuri wari usohowe mu kigo kuko yakoze amakosa, ariko we akanga kugisohokamo ahubwo akitabaza bagenzi be babanyeshuri ngo bamufashe ntagisohokemo. Nibwo imyigaragambyo yahise itangira muri icyo kigo, ariko uwo munyeshuri asohorwa ku ngufu n’ubuyobozi bw’ikigo.”

Bwana Gasana akomeza avuga ko muri iyo myigaragambyo hari byinshi byangiritse birimo bimwe mu bikoresho by’ikigo. Avuga ko bitewe n’uburakari bw’abo banyeshuri ibirahure by’amashuri byamenaguritse kubera amabuye babiteraguyeho.

Ati” Bateye amabuye police bamena ikirahure cy’imwe mu mudoka ya gisiville yari itwawe na comanda wa police ya Kiramuruzi (bayimena paraborize), bamennye bimwe mu birahure by’amashuri, ndetse banze kujya mu ‘ishuri bose.”

Uyu muyobozi yakomeje agira inama abanyeshuri kujya birinda ibikorwa byose byahungabanya umutekano kuko aribo ba mbere bigiraho ingaruka. Ati “Gukora imyigaragambyo, kwangiza ibikorwa by’ishuri ni ibyaha bikurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Ufite ikibazo yajya akigeza ku buyobozi bw’ishuri butagikemura akajya no mu zindi nzego.”

Kugeza ubu, hafashwe icyemezo ko ikigo gifungwa, ababigezemo uruhare barafatwa ubu barimo gukurikiranwa na RIB abandi barataha.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...