17.1 C
Kigali

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y’umujyi wa Goma, nk’uko byemejwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu.

Luca Attanasio yapfiriye mu bitaro azize ibikomere nyuma y’uko imodoka yari arimo irashwe n’abantu bitwaje intwaro kuri uyu wa mbere.

Minisitiri wa Congo ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marie Tumba, yabwiye abanyamakuru ko leta iri gukora iperereza ku iyicwa rya Luca Attanasio n’abandi bantu babiri biciwe hamwe na we. Umukuru w’intara ya Kivu ya ruguru Carly Nzanzu yabwiye BBC ko abantu bitwaje intwaro bateye urukurikirane rw’imodoka zarimo abantu barindwi nk’isaha ebyiri n’igice za mu gitondo.

Avuga ko babanje kwica umushoferi w’umunyekongo wakorera PAM (WFP), abandi bahita babatwara muri parc ya Virunga. Avuga kandi ko abarinda parc bashoboye kurokora bane muri bo ariko mbere yo guhunga, abateye bahita babanza kurasa ambasaderi n’umurinzi we, nyuma bahavuye nibwo byatangajwe ko bapfuye.

Imodoka yari arimo bivugwa ko ari iy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM.Umupolisi w’umutaliyani wari kumwe na ambasaderi hamwe n’undi muntu wa gatatu utaramenyekana neza, nabo bapfuye nk’uko bivugwa.

Federico D’Incà minisitiri w’Ubutaliyani ushinzwe imikoranire n’inteko ishingamategeko yatangaje ko “leta y’Ubutaliyani iri gushyira imbaraga mu kumenya ukuri” kuri uru rupfu.

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani rivuga ko “ari akababaro kenshi kumenya urupfu rwa ambasaderi w’Ubutaliyani i Goma”.

Birakekwa ko iki gitero cyari kigamije gushimuta nk’uko bivugwa na bamwe mu bakozi bakorera ikigo Virunga National Park kiri hafi.

Imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera hafi y’aka gace k’ibirunga gahana imbibi n’u Rwanda na Uganda.

Muri aka gace hari ingabo ibihumbi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zifite ubutumwa bwo kuhagarura amahoro.

Luca Attanasio yapfiriye mu bitaro azize ibikomere nyuma y’uko imodoka yari arimo irashwe n’abantu bitwaje intwaro kuri uyu wa mbere.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...