17.1 C
Kigali

Airtel Rwanda yatangije poromosiyo ya  NkundaURwanda ikangurira abantu “Kumurikira u Rwanda”

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
Jean Claude
Engineer first, Full-stack App Dev, Sys & DB Admin, Screen Writer & Director, Freemsn, Entrepreneur...A journalist by Passion!

Uyu munsi tariki 14 Gashyantare 2021 nibwo Airtel Rwanda yatangije poromosiyo y’akataraboneka igenewe abakoresha umurongo wayo yiswe “NkundaUrwanda” ikazahemba inkuru z’urukundo zinyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zayo. Inkuru izavugwaho cyane nyirayo azatsindira imwe muri PocketWifi 3, izaba irimo interineti y’ubuntu ingana na 30 GB.

Nk’uko byatangajwe na Airtel Rwanda, “Twifuje ko uku kwezi kuba ukwezi kudasanzwe, dutumira abantu bose, mu rurimi bahisemo, ngo bagaragaze urukundo bafitiye u Rwanda. Izo nkuru zishobora kuba zivuga ku kintu icyo aricyo cyose abakiriya bacu, abenegihugu ndetse n’abatuye u Rwanda bafite ku mutima.”

Airtel yakomeje igira iti “Buri munsi abatsinze 50 bazajya bahabwa PocketWifi, router isakaza interineti igendanwa yihuta cyane kandi ishobora  guhuza ibikoresho bigera kuri 10 kugirango kugirango abantu bashobore gukorera aho ariho hose ndetse  babashe no kwiga bifashishije ikoranabuhanga rya interineti, buri router izazana na 30GB ya interineti y’ubuntu. Iyi router ikaba imaze kuba igikoresho cy’ibanze ku bantu bose bifuza gukorera aho ariho hose.”

Airtel yatangaje kandi ko inkuru zizatangwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na Instagram zishobora kuba zereka urukundo zinashimira abantu bigaragaje cyane kurusha abandi, zikaba zaba zivuga ku bakozi bitanze nk’abaganga, abaforomo na Polisi, abakozi bo mu ma supermarket, abo muri za farumasi, abahinzi ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu kudufasha mugihe cy’icyorezo cyibasiye isi. Izo nkuru kandi zishobora kuba zivuga ku ku makipe, serivisi zitandukanye nk’Irembo cyangwa imihanda myiza.

Airtel yakomeke igira iti“Andika inkuru yawe ya #NkundaUrwanda , yipostinge ku rubuga rwawe cyangwa kuri Twitter ya Airtel , @airtelrw, kuri  facebook @airtelrwanda cyangwa kuri  Instagram ya Airtel, tagging inshuti nyinshi zishoboka ndetse n’abagukurikira ube Wabasha kuba umwe mu bantu batatu bazajya batsinda ku munsi as many of your friends and followers and you could on of three daily winners”.

Hashtags zizakoreshwa muri iyi poromosiyo  ni #NoLockDownOnLove #NkundaUrwanda #LoveIsRedKu bindi bisobanuro mwasura urubuga  https://www.airtel.co.rw/

Ushaka kudownloadinga  My Airtel App, koresha iyi  QR code iri munsi.

Icyo wamenya kuri Airtel Africa Limited:

Airtel Africa Limited ni isosiyete nyafurika y’itumanaho ifite ibikorwa mu bihugu 14 muri Afrika. Airtel Africa yihaye intego yo kugeza kuri bose serivisi z’itumanaho rigendanwa zihendutse kandi zigezweho, ikaba iterwa inkunga n’umunyamigabane wayo mukuru, Bharti Airtel. Mu byo igeza ku bakiriya bayo harimo serivisi zo guhamagara na n’iza interineti zikoresha ikoranabuhanga rya  2G, 3G na 4G ndetse na serivisi zo kohererezanya amafaranga ‘Airtel Money’. Mu mpera z’Ukuboza 2018,irtel Africa yari imaze kugira abakiriya miliyoni 97 mu bihugu ikoreramo byose.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...