17.1 C
Kigali

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
Jean Claude
Engineer first, Full-stack App Dev, Sys & DB Admin, Screen Writer & Director, Freemsn, Entrepreneur...A journalist by Passion!
  • Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu.
  • Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga ku buntu, izi zikaba ari impinduka zikomeye zorohereza abakiriya bifuza koherereza amafaranga inshuti n’abavandimwe
  • Uburyo bwo kohererezanya amafaranga buje nyuma y’aho dufunguye amashami na service center bigera kuri 75 mu rwego rwo gufasha abakiriya guhabwa servisisi zitandukanye harimo n’izo kohererzanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, izi serivisi zikaba ziboneka igihe cyose ku mubare uwo ariwo wose w’amafaranga.
  • Airtel yanagabanyije igiciro cya simukadi aho kuri ubu zavuye ku mafaranga 500 zigashyirwa ku mafaranga 200 gusa.

KIGALI,  tariko ya 2 Kamena:  Ikigo cya mbere gikomeje kugaragaza umuvuduko mu gutanga serivisi zijyanye no guhamagara, interineti haamwe no kohereza no kwakira amafaranga, cyatangaje uyu munsi ko gikuyeho amafaranga yatangwaga mu koherezanya amafaranga.

Ubwo yatangarizaga abakoziibijyanye n’izi mpinduka, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chawla yagize ati “Airtel izi neza  imbogamizi abakiriya bahuye nazo kubera icyorezo cya  Covid-19, akaba ari nayo mpamvu twifuje gufasha abakiriya kohereza no kwakira amafaranga ayo ari yo yose buri munsi mu gihe kirambuye.”

P2P (Bisobanuye hagati y’umuntu n’undi) izwi nka  serivisi ikoreshwa n’abanyarwanda babarirwa muri za miliyoni bohererezanya amafaranga buri munsi.

Bwana Amit yakomeje agira ati “Tunejejwe cyane no gufasha abakiriya kuba bakohereza amafaranga agera kuri  2.000.000 RWF inshuro zigera kuri 3 ku munsi kandi ku buntu. Abanyarwanda ubu bafite amahirwe yo kuba bazigama, ku buryo mu gihe runaka ashobora kuba kuba yabaye menshi , bityo abakiriya ba Airtel bakabasha kuyakoresha mu bindi bintu bitandukanye bakeneye..

Ibi bibaye nyuma y’uko hagabanyijwe ibiciro bya kubikuza ku mu agent, byatumye Airtel Money ihenduka ku kigero cya 20% ugereranije n’ahandi ”

Izi mpinduka zije ziyongera ku ishyirwaho ry’amaduka atangirwamo serivisi za Airtel Money zafunguwe mu rwego rwo kunganira amashami asanzwe ya Airtel. Kuri ubu aya maduka, yiswe amashami ya Airtel Money araboneka muri buri karitsiye  zo mu mugi wa  Kigali akaba afasha abakiriya n’aba agent  kuba babitsa bakanabikuza umubare uwo ariwo wose  w’amafaranga mu cyumweru hamwe n’igabanuka ry’igiciro cya simukadi ya Airtel, ishobora kugurwa muri Agent cyangwa Service Centre ku 200 RWF gusa, mbere ikaba yagurwaga 500 RWF.

Avuga kw’itangizwa ry’iki gikorwa, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana  Amit Chawla yagize ati: “ Twiyemeje gukomeza gushyiraho gahunda ziha agaciro abakiriya, nkaba nsaba buri muturarwanda gukoresha Airtel Money kuko ahandi hose bazabaca amafaranga ngo babahe iyi serivisi.”

About Airtel

Airtel Africa Limited ni ikigo nyafurika gitanga serivisi z’itumanaho kigakorera mu bihugu 14 muri Afurika. Airtel Africa igendera ku cyerekezo yihaye cyo kugeza serivisi zihendutse kandi zigezweho z’itumanaho kuri bose  ikaba iterwa inkunga n’umunyamigabane wayo mukuru Bharti Airtel mu kugera kuri iki cyerekezo.  Muri serivisi dutanga harimo serivisi zo guhamagara n’iza interineti zikoresha ikoranabuhanga rya 2G, 3G na 4G  hamwe n’iz’ubucuruzi bwa ‘Airtel Money’.  Mu mpera z’Ukuboza 2019  abakiriya ba Airtel Africa babarirwaga muri miliyoni 100.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...