17.1 C
Kigali

Abapolisi bakwiye kureka abanyamakuru nabo bagakora akazi kabo – CP John Bosco Kabera.

Inkuru wasoma

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...
sam Kaberahttp://fiesta.rw
UMWANDITSI W'INKURU. Sam Kabera ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Mata 2020. Email: kabera@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 788235083, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko abapolisi bari mu kazi bakwiye kwemera Itangazamakuru na ryo rigakora akaryo ku buryo n’igihe rishatse kubafotora bakwiye kubyemera ndetse rikabafotora mu gihe bari mu makosa kuko bataba babitumwe n’urwego.

CP John Bosco Kabera , yagarutse ku ngingo nyinshi zirebana n’imyitwarire y’abapolisi ndetse n’imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage.

Yavuze ko hari igihe Abapolisi batahuzaga n’Itangazamakuru ku buryo bangaga ko Abanyamakuru babafotora.Ati “Oya, Abapolisi bakwiye kwemera mukabafotora, bari mu kazi mubafotore ariko nimusanga banakora amakosa, na bwo mubafotore, none se urakora amakosa kubera iki.”

CP John Bosco Kabera avuga ko ubusanzwe abapolisi bagira n’amahame agenga imyitwarire yabo ku buryo utannye akayarengaho aba agomba ku biryozwa.Ati “Mujya mwumva ko iyo umwaka ushize hari abapolisi bagenda birukanwa baba bitwaye nabi tukabatangaza. Bariya hafi 70% ni ababa bakoze amakosa ajyanye n’imyitwarire [discipline].”

Avuga ko Umupolisi ashobora gukora icyaha akanajyanwa mu nkiko zikaba zamugira umwere ariko “kuko ikosa yakoze ryagaragaje nabi Polisi, akaza Polisi igakurikiza amabwiriza ngengamyitwarire yayo ikareba amakosa wakoze kuko afite n’ibihano, niba bijyanye no gufungwa amezi abiri, cyangwa atatu cyangwa kwirukanwa ukaba wakwirukanwa kimwe n´uko ushobora gukora iryo kosa rya discipline ukaba wakwirukanwa utiriwe ujya mu rukiko.”

Avuga ko abaturage bakwiye kumenya ibi, ku buryo mu gihe hari umupolisi umuhohoteye agomba kubiryozwa.Ati “Ariko n’abapolisi ubwabo bumve ko kizira kikazizirizwa kurenganya umuturage ushinzwe kurinda n’ibye.”

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda hagashyirwaho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryacyo, humvikanye Abapolisi bagiye bakoresha imbaraga z’umurengera mu gufasha abaturage kuyubahiriza.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yashyize hanze raporo igaragaza ibyabangamiye uburenganzira bwa muntu mu iyubahirizwa rya ziriya ngamba. Iyi raporo yavuze ko hari abaturage bane bishwe n’abapolisi.

Muri iki kiganiro, CP Kabera yavuze ko bariya bapolisi babibajijwe ariko ko kandi babikoraga mu izina ryabo, batabaga babitumwe n’urwego bakorera.Ariko kandi ngo nta n’umuturage ukwiye kunaniza umupolisi uri mu kazi, kuko iyo abikoze na we yitabaza ibikoresho afite nk’amapingu ariko akirinda kumukubita.

src: ukwezi

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga...

Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021. Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo...

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bahawe nimero bazatorerwaho, 37 bari gushakishwamo 20 bazajya mu mwiherero

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, hakurikiyeho icyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS hashakishwa...

DR Congo: Guverineri yasobanuye uko ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe

Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Goma, nk'uko byemejwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'iki gihugu. Luca Attanasio...

Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika...